Uganda: Abahanzi bamwe bafashe uruhande mu bitaramo agahishyi bizaba umunsi umwe

Uganda: Abahanzi bamwe bafashe uruhande mu bitaramo agahishyi bizaba umunsi umwe

 Jul 30, 2023 - 07:06

Abarimo Spice Diana na Alien Skin bahisemo igitaramo bazitabira mu bitaromo bya Cindy Sanyu, Sheebah Karungi na King Micheal bizabera umunsi umwe.

Ihangana ryo gukora ibitaramo ku munsi umwe mu bahanzi bo muri Uganda ryongeye gufata intera muri iyi minsi nyuma yuko mu minsi ishize Pallaso na Alien Skin bateguye ibitaramo ku munsi umwe, gusa bose bikaza kwitabirwa cyane. 

Magingo aya, abahanzi barimo: Cindy Sanyu, Sheebah Karungi, na King Micheal na bo bafashe umwanzuro wo gutegura ibitaramo umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2023.Ku bw'ibyo, byatumye abahanzi banyuranye muri iki gihugu buri wese atangira guhitamo igitaramo azitabira.

Cindy Sanyu na Sheebah Karungi bateguye ibitaramo ku munsi umwe kubera gupingana

Ku ikubitiro, Alien Skin yabimburiye abandi mu gutangaza ko azitabira igitaramo cya King Machael kizabera 'Lugogo Cricket Oval' i Kampala. Ari nako Spice Diana nawe yunze mu rya Alien Skin avuga ko azitabira iki gitaramo.

Icyakora Spice Diana akaba yatangaje ko Sheebah Karungi nawe yari yamutumiye mu giramo cye kizabera "YOLO Festival" ariko akaba yemeje ko King Machael ari we wari wamuhaye ubutumire mbere. 

Nubwo Spice Diana yateye uw'inyuma Sheebah Karungi, ariko umuhanzi Crysto Panda we yemeje ko agomba kuzitabira iki gitaramo. Magingo aya ikiri kwibazwaho cyane ni uburyo Spice atitabiriye igitaramo cya Sheebah baba mu ihuriro rimwe ry'abahanzi. 

Abarimo Crysto Panda, Alien Skin na Spice bahisemo igitaramo bazitabira 

Spice na Sheebah bakaba bafatwa nka bamwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki wa Uganda nubwo byagiye bivugwa ko baba batumvikana ariko aba bombi bakaba baheruka gutangaza ko bagiye gutahiriza umugozi umwe dore bose banaba mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, ndetse no mu mwaka washize bakaba barakoranye igitaramo 'kuri Kampala Serena Hotel'. 

Ku rundi ruhande, biremezwa ko kuba Cindy Sanyu na Sheebah Karungi barateguye igitaramo ku munsi umwe, ari agapingane cyane. Kuri ubu ikiri kwibazwa ni ukumenya niba ibitaramo by'aba bahanzi bose bizitabirwa nk'uko byagendekeye Pallaso na Alien Skin.