Ubonye Diamond Platnumz aba yambonye! Mr Nice yarikoroje

Ubonye Diamond Platnumz aba yambonye! Mr Nice yarikoroje

 Jan 22, 2024 - 12:23

Umwe mu bahanzi b'abanyabigwi mu muziki wa Tanzania, Mr Nice, wakunze kunvikana yinubira abamugereranya n'abanzi bato barimo na Diamond Platnumz, yatunguranye avuga ko uyu muhanzi nta hantu na hato batandukaniye.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania akaba n’umwe mu banyabigwi b’umuziki wo muri iki gihugu, Mr Nice, yavuze imyato Diamond Platnumz, avuga ko abona ari we muhanzi wasigaye mu ishusho nk’iyo yari afite mu bihe bye.

Mr Nice yavuze ko abona Diamond Platnumz ari Mr Nice mushya

Uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yashize, ubwo yaganiraga na Wasafi, yavuze ko nubwo yapfa uyu munsi abafana ba batamubura cyangwa ngo bamukumbure, kuko asa n’uwiyubururiye muri Diamond Platnumz, ko umuziki we wakomeza kugaragarira muri uyu muhanzi.

Yakomeje avuga ko ikintu cyose Diamond Platnumz akora muri iyi minsi, kuva ku myambarire kugeza  ku kuba agenda mu ndege ye bwite(private jet) ava aha ajya hariya, ntibimubuze gutwika iwabo ndetse no hanze, ko na we ari ko yari ameze neza neza mu bihe bye.

Yagize ati:”Mu bihe byanjye, byari ibintu bisanzwe ko mpabwa indege yenjye njyenyine(private jet) kurigira ngo njye mu gitaramo runaka. Byari ibintu bisanzwe kugenda mu ndege yanjye njyenyine, ndetse kujya muri Amerika byari byarahindutse ibisanzwe nko kujya mu isoko.

Mr Nice avuga ko Diamond Platnumz yitwara nka we kera mu bihe bye

Ni na yo mpamvu mbabwira ko ndamutse mfuye uyu munsi, Mr Nice yasigara muri Diamond Platnumz."

Yashoje avuga ko yagiye yifuza gukorana n’abahanzi bakiri bato, ariko ko uwo yifuza kurusha abandi ari Diamond Platnumz.