Travis Scott yatawe muri yombi

Travis Scott yatawe muri yombi

 Aug 9, 2024 - 07:35

Umuraperi ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe Z'America, Travis Scott, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azira kurwana n'ushinzwe umutekano we.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru 'Valeurs Actuelles' gikorera mu gihugu cy'u Bufaransa, cyavuze ko uyu muraperi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ahagana saa 5:00 kuri Hotel bari bacumbitsemo.

Ubwo imirwano yari irimbanije, Polisi yaje gutabara irayihosha bahita bata muri yombi uyu muraperi.

Ubwo yagezwaga kuri sitasiyo ya polisi yaje gupimwa basanga yari yasinze nk'uko polisi yabitangaje, icyakora ntiharatangazwa intandaro y'iyi mirwano.

Kugeza ubu Travis Scott ari kubarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa aho yagiye yitabiriye imikino Olempike 2024, iri kubera i Paris.