Travis Scott yambuye Taylor Swift ikamba

Travis Scott yambuye Taylor Swift ikamba

 Jul 29, 2024 - 08:55

Nyuma y'igihe gito umuhanzikazi Taylor Swift yari amaze afite ikamba ry'umuhanzi wakoreye igitaramo muri Italy kikitabirwa n'abantu benshi, Travis Scott yaje kurimwaka.

Tariki 13-14 Nyakanga 2024, ni ubwo umuhanzikazi Taylor Swift yataramiye muri iki gihugu cy'Ubutariyani mu bitaramo amazemo iminsi bizenguruka Isi yise 'Eras tour', ahakorera amateka yo kuba umuhanzi wa mbere uhakoreye igitaramo kikitabirwa n'abantu benshi bagera ku 160,000.

Ibi byatumye atangira gufatwa nk'umwamikazi ukunzwe cyane muri iki gihugu dore ko amatike y'iki gitaramo yose yari yashize ku isoko. Gusa ibi byose Travis Scott yaje guhita abihindura amwambura iri kamba ava ari we uryambara.

Mu gitaramo Travis Scott aherutse gukorera muri iki gihugu mu mujyi wa Milani, akaba yarahise ahandikira amateka y'uko kugeza ubu ari we muhanzi wakoreye igitaramo muri iki gihugu kikitabirwa n'abantu benshi bagera ku 200,000.

Icyakora Taylor Swift nubwo bamwambuye aka gahigo, ariko kugeza ubu niwe muhanzi ufite umwihariko wo gukora ibitaramo byinshi mu bice bitandukanye by'isi agacuruza amatike yose agashira ku isoko mbere y'uko kiba.