Muri 2019, byatangiye Seyi Shay yibasira Tiwa Savage abicishije mu indirimbo, aho byaje no kugera mu bafana babo, gusa bo bari bataratangira gucyocyorana ku mugaragaro.
Muri 2021, amakimbirane yabo nibwo yagiye ku mugaragaro ubwo bahuriraga aho bari bakoreshereza ibirungo by'ubwiza i Lagos, bikaza kuvamo intonganya zafashwe amashusho zigakwira hose ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho mu 2025, Seyi Shay yatangiye gutanga ibisobanuro ku byari byihishe inyuma y’aya makimbirane, avuga ko ibibazo ku mubano wabo byatangijwe n’abantu bo hafi yabo babateranyije bakoresheje ibinyoma.
Tiwa Savage na we yagaragaje uruhande rwe, ashimangira ko yabeshywe ko hari ibirego bitari byo byamuvugwagaho na mugenzi we, harimo no kubangamira abandi bahanzi b’abagore.
Ibi byafashije guhindura isura y’ibi bibazo, kuko byagaragaye ko kutumvikana kwabo kwavuye ku makosa no kudasobanukirwa, aho bo bumvaga ko ari irushanwa ry’umwuga risanzwe mu bahanzi.
Gusa byose byaje gusozwa mu 2026, ubwo bombi bagaragaye bahoberana muri ibi birori byitabiriwe n’abahanzi benshi n’abanyeshuri bahawe buruse zo kwiga umuziki muri Boston binyuze mu bufatanye na Berklee College of Music.
Nubwo baciye muri ibyo byose, aya mafoto n’amashusho yo guhobera kwabo byakiriwe nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge, aho benshi barenze bagasaba ko bakwihuza bagakorana indirimbo.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
