The Ben yarize arahogora, Babo ajya kuri stage gufata ifoto, Abarundi banga gutaha! Uko igitaramo cya The Ben cyagenze

The Ben yarize arahogora, Babo ajya kuri stage gufata ifoto, Abarundi banga gutaha! Uko igitaramo cya The Ben cyagenze

 Oct 2, 2023 - 18:06

Nyuma y'imyaka myinshi bamutegereje, Abarundi beretse The Ben urukundo, gutaha biba iyanga, muri batandatu bagombaga kuririmba, haririmba babiri gusa.

Byari ibyishimo n'amateka mu Burundi ubwo bakiraga umuhanzi The Ben bari bamaze imyaka 14 bategereje amaso yaraheze mu kirere. Amakuru avuga ko uyu muhanzi yari yatangiye gutumirwa mu Burundi guhera muri 2009, ariko kujyayo bikaba iyanga.

The Ben yari amaze igihe ategerejwe i Burundi

Urukundo n'urukumbuzi Abarundi bari bafitiye The Ben, rwagaragariye mu bwitabire, cyane ko bayanabaye ngombwa ko ahagombaga kubera igitaramo hahinduka kugira ngo hatagira ucikanwa n'amahirwe yo kubona uyu muhanzi.

Dore bimwe mu byaranze iki gitaramo cyabaye ku mu si w'ejo:

Mu bahanzi batandatu bari kuri gahunda haririmbye babiri gusa.

Nubwo abafana ba The Ben by'umwibariko Abarundi bari bishimiye kuba uyu muhanzi yataramiye mu gihugu cyabo, byaratunguranye kubona ku rutonde rw'abahanzi bagera kuri batandatu bagombaga kuririmba, haririmba babiri gusa, The Ben na Sat-B. Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko abahanzi batandatu, The Ben, Sat-B, Bushali, Babo, Big Fizzo na Dj Diallo, ari bo bagomba gususurutsa abitabiriye igitaramo, icyakora byararangiye babiri bavuzwe haruguru ari bo baririmbye.

Akavuyo mu mitegurire

Burya nta byera ngo de! Nubwo ubwitabire bwari ndakemwa ndetse na bake babashije kuririmba bagashimisha abitabiriye, imitegurire ntiyagenze neza, kuko igitaramo cyagombaga kurangira mu gicuku saa saba, byatunguranye gishojwe saa tanu z'ijoro, The Ben akiva ku rubyiniro. 

Amarira ya The Ben utifuzaga kuva ku rubyiniro

The Ben wingiga abafana be ngo bamureke adashaka ku guma rubyiniro mu gitaramo cyari cyabanjirije iki, yasutse amarira ubwo yajyaga ku manuka ku rubyiniro, bigaragara ko atifuzaga gusiga abafana be bamweretse urukundo rudasanzwe, ndetse na bo batiguzaga gutaha. 

Babo yanze kubura intama n'ibyuma

Umwe mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo cy'amateka, ni Babo. Nyuma yo kubona ibyo kuririmba byanze yagiye ku rubyiniro afatiraho ifoto, aka ya mvugo y'ubu ngo nta foto nta cyabaye.

Babo yatahiye ifoto yo ku rubyiniro

Itike ya make muri iki gitaramo yari ibihumbi 10 by'amarundi, asaga ibihumbi 5 by'amanyarwanda, VIP yari ibihumbi 50 Fbu, arenga ibihumbi 20 mu manyarwanda, ameza y'abantu batandatu yari ibihumbi 500 Fbu, arenga ibihumbi 20 by'amanyarwanda, na ho ameza y'abantu umunani ariho n'amacupa abiri ya Champagne, yari miliyoni imwe n'igice mu marundi, ni ukuvuga arenga ibihumbi 500 mu manyarwanda.

Big Fizzo ntabwo yaririmbye kubera igihe gito bahawe

Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Sat-B, wagezeho saa tatu n'igice z'ijoro, rufungwa na The Ben, abarimo Bushali Babo, Big Fizzo na Dj Diallo, bataha badakoze icyabazanye .

Ku rubyiniro, The Ben yarize rubura gica kubera urukundo yeretswe n'Abarundi

Bushali na we ntiyagaragaye ku rubyiniro kubera ikibazo k'igihe