Taylor Swift yatunguye abakozi be

Taylor Swift yatunguye abakozi be

 Aug 4, 2023 - 14:18

Umuhanzikazi Taylor Swift ukomeje kugira ibihe byiza mu bitaramo bye bizenguruka isi yise "Eras Tour" yatunguye abakozi be barimo kumufasha kuhanyurana umucyo.

Taylor Swift akomeje kuvuna umuheha akongezwa undi muri Amerika. Intsinzi y'uyu muhanzikazi bidasubirwaho, yakwirakwiye imijyi yose asuye, aho amatike yashiraga rugikubita kuri buri kibuga cyangwa stade yabaga ari butaramiremo.

Taylor Swift yashimiye abakozi barimo kumufasha kunyurana umucyo mu bitaramo arimo gukora

Muri 'The Eras Tour', urugendo rwa gatandatu rw'umwuga we wanamuhiriye, uyu muririmbyi ukomoka muri Pennsylvania, arimo gutarama amasaha atatu. Imitegurire y'uribyiniro rwe iteye amanengeza, ku buryo yiyemeje guhemba ababiri inyuma.

Nkuko twabitangarijwe na TMZ, uyu rurangiranwa mu njyana ya pop,  amadorari 100,000 buri mushofeti wese w'ikamyo  zishinzwe gutwara  ibikoresho bikoreshwa mu bitaramo bye (stage, ibikoresho byamajwi, n'ibindi) abashimira umusanzu batanze muri iyi tour ye muri Amerika.

Mu buryo nk'ubwo, ikinyamakuru People Magzine, cyatangaje  ko Taylor Swift yahaye ibihembo bingana na miliyoni 55 z'amadolari y'Amerika (hafi miliyoni 50 z'amayero) ku bakozi bari muri iyo tour, barimo abahanga imyambaro, ababyinnyi, abagize itsinda rye, abateka, n'abandi.

Nkuko ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bibitangaza, uru ruzinduko(tour) rushobora kuba rumwe mu  zinjije amafaranga menshi mu mateka, akanyura ku bahanzi nka Elton John, Beyonce na U2 bari barakoze ibitaramo bikinjiza umurengera.

Taylor Swift, Eras Tour ishobora kumwandikira amateka

Eras Tour yashoje urugendo rwayo muri Amerika ya ruguru, ariko haracyari ibitaramo byinshi  kuko bigomba kuba 146 byose hamwe. Uyu muhanzikazi yateguye kuzenguruka  isi mu mezi arenga 20 aho umuhanzi azamara iminsi 617 ku  migabane itandukanye.

Ni ku nshuro ya gatandatu mu mwuga we akora ingendo mpuzamahanga aho kuri iyi nshuro ategerejwe i Madrid kuri Estadio Santiago Bernabeu nshya, urugendo azasoreza i Toronto.