Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru HITS ku wa 22 Mutarama 2026, Ben Winston yagize ati "Impamvu abantu batekereza ko Taylor Swift yaba azatarama, ni uko HITS yabicishije mu byo yanditse, ariko byari byahimbwe rwose.
"Noneho ndimo kubazwa nk’aho ari inkuru y’ukuri, kandi nyamara ari ibyo mwari mwahimbye ubwanyu!”
Yongeyeho ko bidasanzwe kubona ikinyamakuru cyatangije ibihuha ari na cyo kibimubaza.
Taylor Swift nta ndirimbo nshya yasohoye ifite aho ihurira no guhatanira Grammy 2026, bityo bikaba bidashoboka ko yaba yagaragarae mu bitaramo by’uyu mwaka.
Nubwo Taylor Swift atazaba ahari, abategura Grammy batangaje ko Sabrina Carpenter azataramira muri ibi birori. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu 2025, azongera kugaruka nyuma yo kwitwara neza cyane mu gitaramo cye cy’umwaka ushize.
Sabrina Carpenter anahataniye ibihembo bitandatu bya Grammy, harimo n’icya album y'umwaka abikesha album ye yitwa 'Man’s Best Friend.'
Ben Winston yasobanuye ko bahisemo gutangaza abahanzi bazatarama buhoro buhoro, buri munsi umwe, mu rwego rwo gukomeza gutuma abantu bashishikara kureba ibi birori, abigereranya n'ingengabihe ya Noheli.
Taylor Swift ntabwo azatarama mu birori byo gutanga Grammy Awards 2026
Ben Winston, Umuyobozi Mukuru uwa Recording Academy yahakanye amakuru y'uko Taylor Swift azatarama mu birori byo gutanga Grammy
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
