Uyu mukinnyi w’Ubudage yanze gutanga uburenganzira ku ikipe ngo isangize Komisiyo y’ubuvuzi ya La Liga ibisobanuro byuzuye by’imvune ye, bituma ikipe idashobora gukoresha 80% by’umushahara we mu kwandikisha umukinnyi mushya, Joan Garcia, nk’umusimbura we by’agateganyo.
Ubuyobozi bwa FC Barcelona buravuga ko iki gikorwa cya Ter Stegen gifatwa nk’ubugambanyi no gukorera mu nyungu zihabanye n’iz'umukoresha we. Amakuru ava imbere mu ikipe aravuga ko hatangiye gutegurwa iperereza rishingiye ku mategeko, rikaba rishobora gusozwa Ter Stegen ajyanywe mu nkiko ndetse akirukanwa burundu.
Mu gihe ikipe ikomeje guhangana n’ihurizo ry’iyandikisha ry’abakinnyi rishingiye ku mategeko agenga ingengo y’imari muri La Liga, ikibazo cya Ter Stegen kije kizambya imibanire y’uyu munyezamu n’ikipe amaze imyaka irenga icumi akinira.
Kugeza ubu, nta ruhande ruratangaza ku mugaragaro impamvu nyakuri yamuteye kwanga gusinya iyi raporo, ariko abafana n’abasesenguzi bakomeje kwibaza niba uyu mwuka utari mwiza hagati y’impande zombi ushobora kurangira hadakoreshejwe inkiko.
Ter Stegen na Barcelona bikomeje kuba bibi
