Spice Diana arimo kwinginga Alien Skin

Spice Diana arimo kwinginga Alien Skin

 Aug 3, 2023 - 01:45

Umuhanzi Spice Diana ari gusaba akomeje mugenzi we Alien Skin guhagarika icyemezo yafashe cyo guhagarika umuziki.

Umuririmbyikazi wo muri Uganda Spice Diana aratangaza ko umwanzuro umuhanzi Alien Skin yafashe wo guhagarika umuziki mu mpera z'uyu mwaka, byaba ari amakosa akomeye yaba akoze mu buzima bwe, ngo kuko ntakwiriye kugenda abakunzi ba muzika bakimukeneye.

Diana akaba yagarutse kubyo guhagarika umuziki kwa Alien Skin ubwo yari mu rugo rwe i Makindye. Byari nyuma yuko mu minsi mike ishize Alien Skin yagiye ku ruta rwe rwa Twitter (X) agatangaza ko mu mpera z'uyu mwaka azaba yarahagaritse umuziki, by'umwihariko akemeza ko bitazarenga muri Mutarama 2024 atarahagarika umuziki

Spice Diana arasaba Alien Skin kwisubiraho ntazahagarike umuziki 

Alien Skin watangiye umuziki mu 2017 ariko akaza kumenyekana mu bihe bya covid-19 by'umwihariko mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo yakunzwe yise "Emboozi yenkola", akaba atangaza ko ashaka guhagarika umuziki we kugira ngo azabe umunyabigwi. 

Ati " Ndashaka kureka umuziki nkaba umunyabigwi. Ndashaka gukora umwaka umwe ubundi nkaba ndasoje. Uyu mwaka ugana ku musozo nzahagarika umuziki nsezere kubafana." 

Alien Skin arashaka guhagarika umuziki 

Uyu muhanzi akaba avuga ko mu by'ukuri ahura n'imbogamizi zitabarika mu mwuga we kandi ngo abantu ntibamwishimira. Ku bw'ibyo, Spice Diana akaba yamwibukije ko abantu bamukunda kandi bakimukeneye mu ruganda rwa muzika.

Ati " Niba atekereza guhagarika umuziki, ntakibazo, ariko kugenda kwe bizadushengura imitima. Turacyakeneye ibirori bye kandi by'umwihariko ngewe nkunda n'indirimbo ze."

Naho Hajara Namukwaya amazina nyakuri ya Spice Diana ubwo yabazwaga niba hari gahunda afite nawe yo guhagarika umuziki, akaba yabihakanye cyane, ashimangiye ko guhagarika umuziki kwe ari ibintu atanateganya mu gihe kizaza. Ati " Kuri nge, ndacyahari."