Mu minsi mike ishize, nibwo igikuba cyacitse ku isi yose abantu batangajwe nuko inkuru zose zavugaga ko umuraperi w'Umunyamerika Calvin Cordozar Broadus Jr uzwi cyane nka Snoop Dogg, ko yaba yaretse itabi, ariko byamenyekanye ko byari ibinyoma gusa.
Isi yose muri rusange by'umwihariko abakunzi ba Snoop Dogg bari bacitse ururondogoro bibaza ukuntu uyu muhanzi agiye kureka itabi bivugwa ko yanyweye kuva mu myaka isaga 50 ishize, nyuma y'uko yari yatangaje ko yaciye ukubiri n'umwotsi abenshi bagatekereza ko avuga itabi rirangajwe imbere n'urumogi.
Gusa amashusho uyu muraperi yashyize hanze yakuyeho igihu ku batekerezaga ko umwotsi avuga ari itabi, ahubwo agaragaza ko ari kwamamaza ishyiga rya Solo Stove baherutse gusinyana amasezerano yo kujya yamamaza ibikorwa byabo.

Snoop Dogg ntabwo yaretse itabi yashakaga kwamamariza Kampani ya Solo Stove'
Muri ayo mashusho, Snoop yagize ati:"Mfite itangazo. Naretse ibintu by'imyotsi. Nzi ibyo muri gutekereza. Snoop! Umwotsi ni buri kimwe kuri wowe. Ariko naciye ukubiri nawo.
"Naciye ukubiri n'ibintu byo gukorora ndetse n'imyenda inuka. Ngiye kubaho ubuzima butagira umwotsi.
"Solo Stove fixed fire. Ishyira ku ruhande imyotsi."

Snoop Dogg aravuga ko kureka itabi azabanza kuganira n'umuryango we
Ibi byakuyeho urujijo ku bakunzi be bibazaga ikintu cyaba cyatumye Snoop Dogg areka kunywa itabi, bamwe bakaba baranakekaga ko yaba afite uburwayi bukomeye akaba aribwo bwaba bubimuteye.
