Simi yanenze abaturage bo muri Nigeria

Simi yanenze abaturage bo muri Nigeria

 Jul 13, 2024 - 10:46

Umuhanzikazi Simisola Kosoko wamamaye mu muziki nka Simi, yanenze bikomeye abaturage bo muri Nigeria abashinja uburangare no kudaha agaciro ibintu bikaba biri gutuma abantu bamwe bakomeje kubiburiramo ubuzima.

Ku wa gatanu w'iki cyumweru turi gusoza nibwo mu gihugu cya Nigeria humvikanye inkuru y'inshamugogo y'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu kigo gihereye mu gace ka Busa Buji, mu majyaruguru y'iki gihugu, bagwiriwe n'inyubako.

Iyi mpanuka yabaye ikaba yarahitanye abana 22, naho abandi 132 barakomereka.

Umuhanzikazi Simi utajya upfa kuripfana, yifashishije urubuga rwe rwa X, avuga ko kuba iyi mpanuka yabaye byatewe n'uburangare bw'abaturage no kuduha agaciro ubuzima bwabo.

Yavuze ko abaturage bari guca ibintu amazi, ndetse ugasanga batitaye ku buzima bwabo buri mu kaga ari yo mpamvu uri gusanga abantu bakomeje kubisigamo ubuzima bagwiriwe n'inyubako kubera kudakurikiza amabwiriza agenga imyubakire.

Yagize ati "Abo bana bose bagiye uko, byatewe n'uko abantu baca ibintu amazi."