Shakira udafite umugabo araganya kuba inzozi ze zarakendereye

Shakira udafite umugabo araganya kuba inzozi ze zarakendereye

 Sep 24, 2023 - 22:25

Umuhanzikazi Shakira umaze igihe mu kavuyo nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugabo we Gerard Pique, yatangaje ko inzozi ze zakendereye.

Umuhanzikazi Shakira, yari amaze kabiri atavugwa cyane mu itangazamakuru, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yibasira uwahoze ari umugabo we Gerard Pique n'umukunzi we Clara Chia, gusa yongeye kuba inkuru nyamukuru nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "El jefe" yibasiyemo uwahoze ari sebukwe.

Shakira yifuzaga gusazira mu maboko y'umugabo

Icyakora iyi si yo nkuru, ahubwo ibyo yavugiye mu kiganiro n'itangazamakuru, ni byo byarikoroje. Uyu muhanzikazi yavuze ko ubuzima bwe muri Spain bwari ingorabahizi n'agahinda, gusa ko ubu atuje, ndetse ko n'ubwo agahinda katarashira, atuje ku buryo bimworohera gukora umuziki. Yavuze ko yari ameze nk'ukikijwe n'imbeba, gusa akaba arimo kuzitega akamashu ngo azirimbure.

Uyu muhanzikazi yashoje avuga ko ubuzima bwe bwabaye bubi, ndetse inzozi ze zigakendera, ku buryo ubu zitaba zikigezweho. Yagize ati:"Inzozi nyamukuru zanjye zari ukurera abana banjye nkabarerana na se, tukubaka umuryango. Nari mfite inzozi zo kunyurana na bo muri byose, ngasazira mu maboko y'umuntu runaka, gusa birasa nkaho ibi bitagishobotse."

Shakira yavuze ko yari azenguretswe n'inshuti mbi afata nk'imbeba

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia, nyuma yo gutandukana na Pique, yagiye avugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye, gusa kugeza uyu munsi, ni ingaragu.