Umuhanzikazi Selena Gomez, yakuyeho urujijo ku cyari kihishe inyuma yo kuba mu minsi yashize yarakuye Dua Lipa ku rutonde rw'abantu akurikira kuri Instagram, ibizwi nka unfollow mu rurimi rw'icyongereza.
Selena Gomez yavuze atakoze unfollow kuri Dua Lipa
Uyu muhanzi ya yakoze unfollow kuri Instagram ye muri Kamena, ibintu byazamuye ibihuha byinshi, benshi bibaza icyatumye akura uyu muhanzi mugenzi we mu bantu akurikira kuri uru rubuga.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Selena Gomez yagize ati:"Byari mpanuka! Nabikoze ntabizi. Narindimo gusukura Instagram yanjye, gusa nanjye natunguwe no kubona hari umuntu umbajije icyo napfuye na Dua Lipa."
Ibyo uyu muhanzi w'imyaka 31 yavuze birashoboka ko ari ukuri, kuko ubu yongeye gukurikira Dua Lipa kuri Instagram, nubwo abandi barimo Zayn Malik, Gigi Hadid na Bella Hadid batakibarizwa mu bantu akurikira kuri uru rubuga.
Si ubwa mbere Selena Gomez aretse gukurikira abantu b'ibyamamare, kuko yabikoze kuri Zayn Malik, nyuma y'amezi make bivuzwe ko bombi bari mu rukundo. Yahise akurikizaho Gigi Hadid, umukobwa wabyaranye na Zayn Malik byavugwaga ko bakundana, benshi babyitirira ubukeba.
Selena Gomez avuga hari ibyo yashakaga gusiba kuri Instagram ye, Dua Lipa akabigenderamo
Kuva u mwaka ushize kandi, Selena Gomez na Bella Hadid bombi nta n'umwe ukurikira undi kuri Instagram, bikaba bivugwa ko na byo byatewe n'ubukeba kuko bombi bakundanye n'umuhanzi The Weeknd.
Icyakora, mbere yuko Selena Gomez avuga uko byagenze, benshi batekerezaga ko hashobora kuba hari umwuka mubi hagati ye na Dua Lipa, nubwo we nta n'akanunu ko gushingiraho nk'abandi bavuzwe haruguru.
