Ibi yabivugiye mu ruzinduko arimo kugirira muri Kyrgyzstan, mu gihe igitero cy’u Burusiya gikomeje kwaguka mu burasirazuba bwa Ukraine.
Iyi ntambara imaze gutwara ubuzima bw’abasirikare benshi ba Ukraine no gutuma babura intwaro zihagije zo kwirwanaho.
Putin yavuze ko inzira y’amahoro ishoboka ari uko Ukraine yava mu bice byose ifite mu maboko byihariwe na Moscow.
Putin yagize ati:“Niba ingabo za Ukraine zisohotse mu bice biri mu maboko yazo, tuzahita duhagarika imirwano. Nibitaba, tuzakoresha uburyo bwa gisirikare tubigereho".
Ibi bisobanuro bishya bije mu gihe umutekano muri Ukraine ukomeje kwifashe nabi, amashami mpuzamahanga atabaza impande zombi gukomeza ibiganiro no gushaka uburyo bwo guhagarika intambara ikomeje gukura.
Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ashobora kongera umuvuduko w’iki kibazo no gufungura indi mirongo y’ibiganiro hagati ya Kyiv na Moscow, mu gihe abaturage bakomeje guhangana n’ingaruka z’intambara imaze imyaka.
Putin yahaye Ukraine icyifuzo kigoye

