Abatunganya umuziki muri Uganda baratera hejuru bagaragaza ko nabo bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuhanzi, kuko ngo ari bo babakorera indirimbo, bityo nabo bakaba batagakwiye kwirengagizwa mu bufasha buhabwa abahanzi, buka nabo bwabageraho.
Aba batunganya umuziki bazamuye ijwi nyuma y'uko ihuriro ry'abahanzi rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) riyoborwa na Eddy Kenzo rihawe amafaranga na Leta ya Uganda azabafasha mu iterambere ryabo.
Kuri Producer Washington na bagenzi be, baravuga ko UNMF ijya gushingwa hari abandi bantu birengagijwe kandi bagira uruhare mu gutuma umuhanzi atera imbere barimo, aba-Dj, aba-Promoter, aba-producer ndetse n'abandi.
Mu kiganiro Washington yagiranye na Sanyuka TV, yagaragaje ko nabo bakeneye amafaranga yahawe federasiyo, kuko ngo aba-producer nibo barema umuhanzi, akagaragaza ko habaho n'igihe umuhanzi ajya muri studio atazi kuririmba, ariko bakabimwigisha kugera abaye igihangange, bityo rero ngo ntibagakwiye gukenyerera kuri ayo mafaranga bonyine.


Producer Washington aravuga ko ihuriro riyoborwa na Eddy Kenzo rigomba kuzana amafaranga Leta yabahaye bakayagabana n'aba-Producer
