Umukinnyi wa firime Priyanka Chopra, mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, yavuze ko afite ubwoba bwo gukora amakosa mu rugendo rwe rwa kibyeyi.
Priyanka Chopra nyuma yo kwibaruka umwana umwe, arataka umunaniro wo kurera
Uyu mukinnyi wa filime, usangiye umukobwa witwa Malti w’umwaka umwe n’umugabo Nick Jonas, yagize ati: “Ntekereza ko n'iyo uryamishije umwana, na byo ubwabyo bihangayikisha kuko usigara ufite impungenge ko aza gukomeza kumererwa neza. Ibyo byiyongera ku mpungenge za buri munsi, aho uba uhangayikishijwe nuko ushobora gukora ikosa ryagira ingaruka ku mwana wawe.”
Chopra kandi yavuze ko kurera ari bimwe mu bihe biteye ubwoba, nubwo kubyara bishimisha.
Yagize ati:"Kuba umubyeyi ni kimwe mu bintu bihebuje byambayeho, gusa binateye inkeke.”
Icyakora, n’ubwo kurera byamubereye akasamutwe, avuga ko ubu ashobora kwikomanga ku gatuza, kuko abona amaze gukora akazi gakomeye nk’umubyeyi.
Ati:"Iyo ndebye mu maso y’umukobwa wanjye nkabona uburyo arimo kumwenyura, biranshimisha, kuko binyemeza ko maze gukora akazi gakomeye.”
Chopra kandi avuga ko kuva yabyara byamugize umunyantege nke, kubera guhora ahangayikiye umukobwa we.
Priyanka avuga ko kwibaruka ari byiza, gusa bikabamo umunaniro ukabije
Priyanka Chopra n’umugabo we Nick Jonas, bibarutse umwana wabo w’umukobwa Malti, tariki 15 Mutarama 2021.
