Umuraperi w'icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Post Malone, yahishuye impamvu yamuteye kwishushanya tattoo nyinshi mu maso, avuga ko yashakaga kugira mu maso heza, kuko ngo yabonaga afite isura idashamaje.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail News kibitangaza, ngo Post Malone yabikoze kubera ko yumvaga afite isura idashamaje, bityo ko tatouage zatumye agira isura nziza.
Post Malone ngo tattoo zamugize mwiza kuko mbere ntiyari ashamaje
Post Malone ngo ntabwo ateganya gusiba izo tatouage zigera kuri 14 ziri mu isura ye, ahubwo ngo arateganya kuzongera.
Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Sun Flower, Better Now, Wow, I like You, I Fall Apart, Rock Star, Congratulation na Goodbye.
