Papa Leo XIV  yahaye abatuye Isi umukoro

Papa Leo XIV yahaye abatuye Isi umukoro

 Aug 11, 2025 - 19:13

Papa Leo XIV, ubwo yari mu kibuga cya St. Peter’s Square i Vatican, yagaragaje impungenge ku bibazo byugarije isi, asaba abayoboke ba kiliziya Gatolika n’abatuye isi muri rusange gusengera amahoro, cyane cyane bibanda ku bihugu byugarijwe n'intambara ndetse n'urugomo.

Mu butumwa bwe, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yagarutse ku makuru akomeje guturuka muri Haiti, aho imvururu zatejwe n’amabandi n’imitwe yitwaje intwaro zimaze gufata indi ntera. Yavuze ko ubutumwa bw’ingenzi ari ugusaba amahanga kudahwema gusengera abaturage baho ndetse no gushaka ibisubizo bihamye by’iki kibazo.

Guverinoma ya Haiti iherutse gutangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, nyuma y’uko imvururu zica ibintu zikomeje kwiyongera. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko kuva mu Ukwakira 2024 kugeza muri Kamena 2025, abantu barenga 1,000 bamaze kwicwa, abandi 200 barakomereka, mu gihe 620 bashimuswe. Byongeye, abaturage basaga 239,000 bamaze gutakaza aho kuba, bakaba baragizwe abatagira aho bikinga.

Papa Leo yanakomoje ku masezerano y’amahoro hagati ya Armenia na Azerbaijan, yasinywe ku wa Gatandatu ushize, ayita intambwe ikomeye mu kugarura ituze mu karere kagiye kagwamo amakimbirane y’igihe kirekire. Yavuze ko yizeye ko amasezerano nk’ayo azakomeza gushyigikirwa, ndetse amahanga agafatanya kugira ngo arambe.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko amahoro ari umusingi w’iterambere n’ubumwe, asaba ko imitima y’abantu yagarurwa ku rukundo, imbabazi no kwita ku burenganzira bwa buri wese.

Papa Leo XIV yasabye Abakristu gusengera amahoro y'Isi