Stanley Omah Didia amazina nyakuri ya Omah Lay umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko kuri ubu icyo yitaho ari umubano we n'Imana yamuremye kuko ngo ayemera, ariko yitandukanya cyane n'iby'amadini. Omah akaba avuga ko yavutse ari umukiristu, ndetse ngo nyuma aza kujya muba Islam.
Imyizerera ya Omah Lay, akaba yayitangarije umunyamakuru Wunmi Bello, aho yamuhamirije ko kuri ubu iby'amadini atabyitaho cyane, gusa avuga ko Imana ibaho kandi ko ayizera. Ati " Nizera Imana ariko nkaba umuntu cyane kuruta kuba umunyedini. Ntabwo nishimira cyane ibintu byo mu idini."

Umuhanzi Omah Lay aremeza ko atakigendera cyane ku bintu byo mu idini
"Nakuriye mubakiristu kandi igihe kinini nakimaraga mu rusengero. Nyuma naje kujya muba Islam. Ariko kuri ubu, ni nge n'Imana apana ibyo mu idini. Kubera ko ntabwo nzi ibintu byinshi byo mu idini, nicyo kibazo mfite."
" Ibyo ibitabo bitagatifu bivuga ndabyemera kandi ni ukuri. Gusa ikibazo nta kimenyetso cyemeza neza ko ibyo bitabo byanditswe n'Imana cyangwa se abagaragu bayo."
Umuririmbyi wa " Boy Alone" akaba yavuze ko nta bumenyi bwinshi afite kuri bibiliya, Yesu/Yezu na Allah kuko ngo nta kimenyetso gifatika afite, gusa ahamya ko ikimenyetso afite ari uko Imana igenda muri we. Ikindi kandi, akaba yavuze ko hari ikintu cyigenzura byose cyikanaba hose icyarimwe. Ati rero "Nizera Imana."

Omah Lay umusore ukunze kuririmba indirimbo z'agahinda
Umuhanzi Omah Lay akaba akunze kuririmba indirimbo zivuga ku buzima bwe bwite yanyuzemo, akenshi higanjemo ubuzima bushaririye yahuye nabwo, akaba yarigeze no guhishura ko hari igihe yashatse kwiyahura. Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka "Reason, Boy Alone n'izindi zitandukanye.
