Stanley Omah Didia wamamaye mu muziki ku mazina ya Omah Lay, aratangaza ko atajya yiyumva nk'umuntu ukunzwe cyane cyane mu itangazamakuru.
Avuga ko kubera ko ibyo bintu atari byiza kuri we, igihe cye kinini acyibaho mu nzozi zo mu bitekerezo.
Mu kiganiro yagiranye na Amazon Music, yavuze ko afite abafana be, umuryango ndetse n'ikipe ye, gusa ngo ntabwo ajya yumva akunzwe cyane cyane mu itangazamaku
Yunzemo ko kuba Umunya-Nigeria ari ikibazo, ariko noneho bikagorana iyo ufite 'passport' yo muri Nigeria, ahishura ko akenshi abinjira n'abasohoka bamubangamiraga, ariko ngo bamaze kumenya ko ari Omah Lay basigaye babyoroshye.
Muri icyo cyiganiro kandi, Omah Lay, yahishuye ko kuba yarabashije kuba mu buzima bwa gereza igihe gito, ngo nubwo byamuhungabanyije ariko hari ikintu yabyigiyemo.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na 'Amazon music', aho yavuze ko kuba yarafunzwe byatumye bimwongerera urukundo rutuma yumva ubwisanzure icyo ari cyo, ndetse nyuma yo kubisobanukirwa no kubikunda ubu nawe akaba asigaye arwanirira ukwishyira ukizana kwe.
Yagize ati "Nyuma yo kujya mu gihome iminsi itatu yose, ubu nkunda ubwisanzure bwange cyane kandi ubu ndi kubuharanira muri buri gihangano cyange."
Mu mwaka 2020 Omah Lay n'umuhanzikazi Tems nibwo bafungiwe mu gihugu cya Uganda iminsi itatu, bazira ko bakoze igitaramo ariko ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid 19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi.


Omah Lay aravuga ko itangazamakuru ritamukunda, kandi yigiye isomo muri gereza
