Odumodublvck yakuriye Rema ingofero

Odumodublvck yakuriye Rema ingofero

 Jul 11, 2024 - 17:31

Umuraperi womugihugu cya Nigeria Odumodublvck, yatunguye abantu benshi nyuma yogukurira Rema ingofero avuga ko Rema amugira inama zirenze izo ababyeyi be bamucira.

Umuraperi wo muri Nigeria, Odumodublvck, yatangaje ko yemera cyane umuhanzi mugenzi Rema.

Mu kwerekana uyu musore nk'umunyabwenge, Odumodublvck yatangaje ko yamuhaye inama n'ababyeyi be ubwabo batashoboraga kumuha.
Yavuze ko nubwo arusha Rema imyaka itandatu, ahora yumva yitonze igihe cyose umuririmbyi avuga.

Uyu muraperi yavuze ko Rema yamweretse ko kwamamara bitagendera ku myaka.

Ku rubuga rwa X, Odumodublvck yagize ati: "Njyewe ndusha Rema imyaka itandatu ariko iyo tuganira mutega amatwi cyane. Iyo tuganiriye mwungukiraho ibintu byinshi ntigeze numva ahandi, habe no kuri data cyangwa mama.

Ibyo yabivuze mu gihe we  na Shallipopi aribo bahanzi bonyine bagaragaye ku muzingo wa kabiri wa Rema “He Is’ wagiye hanze uyu munsi, aho Odumodublvck yagaragaye mu ndirimbo yitwa “War Machine”.