Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, akaba na nyiri Wasafi, yongeye gushinga umwotso ku bijyanye no guca amananiza umuhanzi wese uteye imigeri asahaka kuva muri WCB, avuga ko n’undi wese uzabigerageza bizamugendekera nk’uko byagenze ku bandi.
Diamond Platnumz akomeje gutsimbarara ku mafaranga ye
Aganira na Wasafi Tv, Diamond Platnumz yavuze ko abantu benshi badasobakiwe n’ishoramari ryo mu muziki, ari na yo mpamvu kenshi akunze guhura n’ikibazo cy’abantu benshi bamushinja kugorana no kutagira umutima ku bahanzi ayoboye.
Yagize ati:”Ibaze kuba umuhanzi kuri YouTube byibura buri kwezi yinjiza miliyo zitari munsi ya 48! Izo miliyoni urumva nazireka zikanshika gutyo gusa? Mba narashoye akayabo kugira ngo byibura umuhanzi abashe no kugera ku rwego rwo kwinjiza miliyoni imwe, none ngo njye mbareka bagende! Ubwo nazagarurizahe?
Diamond Platnumz yongeye gukomoza ku byo gufata ku gakanu abahanzi bashaka kuva muri Wasafi, nyuma y’iminsi mike atangaje ku mugaragaro ko yasinyishije umuhanzi mushya, D Voice.
Diamond Platnumz avuga ko abantu benshi badasobakiwe ishoramari ryo mu muziki
Nyuma yo kumva aya magambo ya Diamond, benshi batangiye kuvuga ko ari ugutera uyu muhanzi ubwoba ngo atazahirahira amutera umugongo nkuko byagenze kuri Harmonize na Rayvanny.
