Nyuma y'imyaka irenga 70 ahumekera mu cyuma yitabye Imana

Nyuma y'imyaka irenga 70 ahumekera mu cyuma yitabye Imana

 Mar 14, 2024 - 14:20

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umuze imyaka irenga 70 ahumeka abifashijwemo n'imashini, byarangiye yitabye Imana ku myaka 78.

Paul Alexander yahuye n’ibibazo byinshi kuva yavuka mu 1946. Yihanganiye icyorezo cya polio kigezw kwibasira Amerika  hamwe kigafata abantu  ibihumbi 58.

Paul Alexander, uyu mugabo wari amaze imyaka 70 uhumekera ku bihaha by’icyuma, ku munsi w’ejo yitabye Imana afite imyaka 78. Byabaye ngombwako aba mu cyuma gipima ibiro birenga 270 nyuma yo kwibasirwa na polio afite imyaka itandatu. Uyu mugabo wamamaye ku izina rya “Polio Paul”, yamugaye ijosi kuva 1952 kubera iyo ndwara, ndetse ntabwo yari akibasha guhumeka.

Paul Alexander yari amaze imyaka irenga 70 abumekera mu kimashini cya rutura

Icyo gihe yahise ajyanwa mu bitaro muri Texas nyuma yo kugaragaza ibimenyetso, akanguka yisanga kuri icyo cyuma kimufasha guhumeka.
Nubwo yahuye n’ibi bibazo byose, yabaye umunyamategeko, umwanditsi w’ibitabo, detse yanabereye abantu benshi urugero.