Nyuma y'imyaka 14 atabarutse Michael Jackson agiye gusubizwa mu nkiko

Nyuma y'imyaka 14 atabarutse Michael Jackson agiye gusubizwa mu nkiko

 Jul 27, 2023 - 06:28

Nyuma yo kujyanwa mu nkiko ashinjwa ibyaha by'ubusambanyi ariko imanza zigasubikwa, ubu biravugwa ko zishobora kubyutswa.

Birasa nkaho imanza ebyiri za Michael Jackson zari zarateshejwe agaciro, zishobora kubyutswa.

Nkuko ABC News ibitangaza, ku wa gatatu urukiko rw'ubujurire rwa California, ruzafata icyemezo cyo gufungura imanza z'abagabo babiri bavuga ko basambanijwe na Michael Jackson.

Michael Jackson ashobora gusubizwa mu nkiko

Imanza zatanzwe nyuma gato yuko uyu muhanzi yitaba Imana mu 2009. Uwa mbere wareze, ni Wade Robson mu 2013, James Safechuck na we akurikiraho nyuma y’umwaka umwe.

Aba bagabo bombi bagaragaye muri firime mbarankuru ya HBO 'Leaving Neverland', aho baganiriye ku kuntu Jackson yaryamanye na bo batabimuhereye uburenganzira.

Abakunzi b'uyu muhanzi, ntibishimiye kumva ko imanza zishobora gusubukurwa, aho bavuga ko ibintu byabaye mu myaka 20 bitagakwiye gukoreshwa mu rukiko.

Ibigo bibiri bya Michael Jackson na byo byarezwe n’abakekwaho kuba barahohotewe na we.

MJJ Ventures na MJJ Productions Productions, byombi byarezwe na Robson na Safechuck, bibiri mu bigo by’uyu muhanzi, byanatunguye benshi ubwo basangaga ari ibya Jackson wenyine.

Michael Jackson yashinjwaga gusambanya abagabo babiri

Kubera iyo mpamvu, Mark A. Young, umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye, yemeje mu 2021 ko ababa bakozi nta ngingo ibarengera  bafite.

Icyakora, mu kwezi gushize urukiko rwa kabiri rw'ubujurire  muri Californian, rwemeje ko imanza zigomba gusubirwamo mu cyemezo cy'agateganyo.