Umuhanzi Ne-Yo, yamaze guhabwa n'amategeko uburenganzira bwo kuba umubyeyi w'abana be babiri b'abahungu, Braiden na Brixton.
Ne-Yo yanditsweho abana be yari amaze igihe yifuza
Ubu burengazira, Ne-Yo wakunzwe mu ndirimbo ka "Closer", yari yabusabye muri Gicurasi uyu mwaka, ashaka aba bana yabyaranye n'uwahoze ari umunkunzi we, Sade Bagnerise.
Kuba Ne-Yo yabonye ubu burengazira, bivuze ko aba bahungu be bombi mu mazina yabo hagiye gukurwaho izina rya Bagnerise rya nyina, hakongerwaho Smith, ari ryo zina rya se.
Si ibyo gusa kandi, kuko amakuru avuga ko uyu muhanzi yifuza ko aba bahungu be bombi bazagira uruhare mu kumuzungura, n'ubwo atagikundana na nyina.
Ne-Yo ubu yamaze kuba umubyeyi w'abana barindwi
Nyuma yo guhabwa ubu burengazira kandi, byemewe n'amategeko, ubu Ne-Yo ni umubyeyi w'abana barindwi.
