Umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’umunyamideli Kanye West, biravugwa ko ateganya gukora ibitaramo bizenguruka isi(tour) mu mezi make ari imbere.
Nk’uko urubuga rwa Billboard rubitangaza, Kanye azakorana n’uwahoze ari umuyobozi we John Monopoly, uzamufasha gutegura gahunda zose z'ibijyanye n’iyo tour, ishobora kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Tubibutse ko Kanye yaheruka gukora tour mu mwaka wa 2016, akaba yari tour ye ya gatanu yise ‘Saint Pablo Tour’ ariko ntabwo iyo tour yaje kurangira neza kubera ko Kanye West yaje kugira ibibazo by’ubuzima bigatuma ajya no mu bitaro itarangiye.
