Dore urutonde rw'abahanzi 10 n'ibihugu bagiye nabuzwa gukandagizaho ibirenge cyangwa se gukoreramo ibitaramo.
1. Beyoncé: Malaysia
Umwamikazi Beyoncé yabujijwe kwinjira muri Malaysia kubera imyambarire ye bavugaga ko itiyubashye.
Ibyo byatewe n’amategeko ya leta ya Malaysia asaba abakinnyi ba filime b’abakobwa gutwikira imibiri yabo kuva ku bitugu kugeza ku mavi kandi idasatuyeho, mu gihe Beyoncé we ariyo myambaro akunze kwambara
Twabibutsa ko ku bw’izo mpamvu Beyoncé yahagaritse ibitaramo muri Malaysia ubugira kabiri. Muri 2007 na 2009, kubera imyambarire n’ibibera mu bitaramo bye.
2. Jay-Z : China
Jay-Z yabujijwe gukandagirwa mu Bushinwa mu 2006 kubera amagambo ye yavugaga imbunda, ibiyobyabwenge, n’abakora imibonano mpuzabitsina, bituma Guverinoma y’u Bushinwa isanga indirimbo ze zidakwiriye urubyiruko.
3. 50 Cent: Canada
Mu 2005, umuraperi 50 Cent yabujijwe kwinjira muri Canada kubera ko yakundaga kuririmba indirimbo ziteza imbere imyumvire ya gangsta, bityo imyandikire ye irimo ibitekerezo by’urugomo iba ikibazo ku bayobozi ba leta Canada.
4. Akon: Sri Lanka
Akon yaciwe muri Sri Lanka nyuma yo gufata amashusho imbere y’ikibumbano cya Buda, ari kumwe n’abagore bambaye imyenda igaragaza ubwambure.
Ibi byabaye mu mwaka wa 2011, biftea nko gusuzugura imigenzo ishingiye ku idini ry’igihugu. Icyakora uyu muhanzi yasabye imbabazi abasenga Buddha bo muri Sri Lanka, avuga ko atigeze agambirira kubabaza cyangwa gutesha agaciro idini ry’umuntu uwo ari we wese akoresheje amashusho, yerekana abagore barimo koga imbere y’icyo kibumbano.
5. Snoop Dogg: Norway na England
Noruveje(Norway)
Umuraperi Snoop Dogg yabujijwe kwinjira muri Noruveje nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Kjevik mu 2012 afite garama umunani za marijuwana, ndetse afite n’amafaranga arengeje ayemewe n’amategeko muri icyo gihugu.
Ibyo byaha byombi byari bihagije kugira ngo abuzwe kongera gukandagira muri Noruveje mu myaka ibiri kandi acibwa amadorari 8,600.
Ubwongereza(England)
Snoop yabujijwe kwinjira mu Bwongereza nyuma yo gutabwa muri yombi azira imyitwarire idahwitse n’urugomo. Ibi byabaye mu 2006 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya London Heathrow aho abantu batanu bari bamuherekeje barwaniye ku kibuga cy’indege, bituma abakozi bahamagara abapolisi.
Iyo mirwano yaturutse kuri abo bagabo ba Snoop Dogg nyuma y’uko bari bangiwe kwinjira mu cyumba cyo kuruhukiramo cyari mu igorora rya mbere muri British Airways. Icyo gihe, Snoop yabujijwe kwinjira mu Bwongereza igihe kitazwi.
Ariko mu 2008, umucamanza w’abinjira n’abasohoka yemeje ko ashyigikiye Snoop, ariko kugeza mu mwaka wa 2010 ni bwo byemejwe ko uyu muraperi atari ngombwa gukomeza kumuca muri icyo gihugu.
6. Chris Brown: Australia na England
Chris Brown yaciwe ku butaka bwa Ositaraliya(Australia) no mu Bwongereza kubera ibibazo yigeze kugirana na Rihanna. Ibi bihugu byabonaga ibikorwa bye by’ubugome nk’ibidakwiye kwihanganirwa.
Muri 2015, Chris Brown yabujijwe kwinjira muri Ositaraliya kubera amateka ye yo guhohotera abagore. Nyamara, byari biteganijwe ko uyu muhanzi yagomba azenguruka Ositaraliya mu Kuboza uwo mwaka.
7. Justin Bieber: China
Justin Bieber yangiwe kwinjira mu Bushinwa kubera ibirego by’imyitwarire mibi. Guverinoma yavuze ko imyitwarire ye idakwiye kwiganwa n’urubyiruko rwabo.
Justin Bieber yabujijwe gutaramira mu Bushinwa mu 2017 kubera ibirego by’imyitwarire ye idahwitse. Ibiro ndangamuco bya Beijing byatangaje ko atemerewe kuhakorera, ubwo basubizaga ikibazo cyerekeye impamvu Bieber atemerwe gukorera mu Bushinwa.
Kuki yabujijwe?
Ibibazo byo kugongana n’amategeko. Bieber yagiye ahura n’ibi bibazo, harimo no gutabwa muri yombi kubera ibintu bidasobanutse birimo n’igihe yashinjwaga kwiba inzu y’umuturanyi mu 2014.
Ariko bavuze kandi ko Bieber yagiye agaragara mu rugomi rwo ku mbuga nkoranyambaga, bashingiye ku gihe yigeze gushyira hanze ifoto igaragaza ubwo yasuraga urusengero rwa Yasukuni i Tokiyo mu 2014.
8. Selena Gomez: Russia na China
Selena Gomez yaciwe mu Burusiya n’u Bushinwa kubera imyifatire ye yeruye ku burenganzira bwa bw’baryama bahuje igitsina, ibintu bifatwa nk’ikizira muri ibyo bihugu.
Byongeye kandi, mu 2014, Gomez yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Dalai Lama. Ifoto yafashwe mu mushinga wo kongerera ubushobozi urubyiruko i Vancouver.
Ni mu gihe Dalai Lama yari yaravuye mu Bushinwa agahungira mu Buhinde gushinga guverinoma ya Tibet, bivuze ko atacanaga uwaka na Guverinoma y’u Bushinwa.
Gomez amaze kwifotozanya na Dalai Lama, yatangaje ko azaririmbira i Guangzhou na Shanghai mu Bushinwa, mu rwego rw’ibitaramo bye buzenguruka isi, ariko ibitaramo byavanywe ku rubuga rwe nyuma yuko guverinoma y’u Bushinwa imusabye guhita abihagarika.
9. Tyler, The Creator: England, Australia na Nouvelle-Zélande
Tyler yaciwe by’agateganyo muri ibi bihugu bitatu kubera imyandikire ye bivugwa ko yashishikarizaga ihohoterwa rikorerwa abagore n’andi matsinda.
10. Miley Cyrus: China na Dominican Republic
Miley Cyrus yahagaritswe mu Bushinwa nyuma yo gutuka abaturage ba Asia yikuramo amaso ku ifoto. Repubulika ya Dominikani na yo yamwanze kubera ibitaramo bye, bavuga ko byari amahano.
Muri rusange, abahanzi n’avabandi benshi tutavuze, bamwe bagiye bakimorerwa n’ibyo bihugu byari byabafungiye amazi n’umuriro, mu gihe abandi bakiri ibicibwa muri ibyo bihugu kugeza n’ubu.
