Nina Roz yihuje na Azawi batera utwatsi ihuriro ry'abahanzi riyoborwa na Eddy Kenzo

Nina Roz yihuje na Azawi batera utwatsi ihuriro ry'abahanzi riyoborwa na Eddy Kenzo

 Aug 6, 2024 - 15:03

Umuhanzikazi wo muri Uganda Nina Roz yunze mu rya Azawi agaragaza ko ihuriro ry'abahanzi riyoborwa na Eddy Kenzo rivanga abantu ku nshingano zaryo, agaragaza icyo abahanzi bifuza.

Umuhanzikazi Nina Roz yagaragaje kutishimira ibikorwa by'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya Uganda National Mucisian Federation (UNMF) riyoborwa na Eddy Kenzo, avuga ko icyo rikora ari ukuvanga abantu gusa.

Ibi abitangaje nyuma y'uko impaka zikomeje kuba nyinshi zijyanye n'uburyo abahanzi bagakwiriye kuba bafashwamo.

Kuri Nina Roz, avuga ko abahanzi batagakwiye kuba bafashwa mu bijyanye n'amafaranga, ahubwo ko bafashwa ku bijyanye no kugira uburenganzira ku bihangano byabo.

Akomeza agaragaza ko mu buryo busanzwe abahanzi bagira uko bagenzura amafaranga yabo, gusa ko nta buryo buhamye bwo kuba abatakwibwa ibihangano byabo, bityo ko icyagakwiye gushyiramo imbaraga ari ugushyiraho amategeko ahamye.

Ati " Turifuza ko Leta ishyiraho amategeko arengera ibihangano byacu. Tuzi ubukungu bwacu, icyo abahanzi bose bashaka ni uburenganzira ku bihangano byabo, ntabwo ari amafaranga. Eddy Kenzo na federasiyo ye, barekeraho kuvanga abahanzi."

Muri Gicurasi 2023, nibwo abahanzi bo muri Uganda bihurije mu ihuriro baryita Uganda National Mucisian Federation riyoborwa na Eddy Kenzo, yungirizwa n'abarimo Juliana Kanyomozi n'abandi bahanzi batandukanye bagaragaye mu buyobozi nka Bebe Cool.

Umuhanzikazi Azawi aremeza ko abahanzi bakeneye amategeko atuma batibwa ibihangano byabo

Umuhanzikazi Nina Roz aravuga ko abahanzi bakeneye Amategeko abarenga

Eddy Kenzo Umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya UNMF