Nigeria: Imyigaragambyo y'akasamutwe ku rupfu rwa Mohbad

Nigeria: Imyigaragambyo y'akasamutwe ku rupfu rwa Mohbad

 Sep 20, 2023 - 17:02

Urubyiruko rutandukanye muri Nigeria rukomeje kwigabiza imihanda rusaba ubutabera ku muraperi Mohbad witabye Imana ariko urupfu rwe rukaba rukomeje guteza amayobera n'urujijo rukomeye n'agahinda kuri benshi.

Magingo aya mu mihanda yo mu mugi wa Akure muri Leta ya Ondo iri mu Majyepfo ya Nigeria urubyiruko rutandukanye rukomeje kwirara mu mihanda bigaragambya basaba ubutabera ku muhanzi Ilerioluwa Oladimeji Aloba uzwi nka Mohbad witabye Imana mu Cyumweru cyatambutse.

Abari mu myigaragambyo magingo aya, bakaba bafite ibyapa bigari byanditseho ati "Ubutabera kuri Mohbad." Abari mu myigaragambyo, bakaba ari urubyiruko rwiganjemo abafana buyu muhanzi aho bemeza ko urupfu rw'uyu muraperi rudasobanutde kandi ko atapfuye gutyo ko ahubwo yarashwe ndetse akanakorerwa itotezwa, nkuko Daily post yo muri Nigeria iri kubyandika.

Imyigaragambyo ikomeye muri Nigeria basaba ubutabera kuri Mohbad

Iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa Gatatu muri Leta ya Ondo, ije ikurikira iyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Leta ya Ogun, aho amajana y'urubyiruko yakoze imyigaragambyo mu mahoro basaba ko inzu itunganya umuziki ya "Marlian Records Company" yafungwa ndetse na nyira yo umuraperi `Naira Marley‘’ agatabwa mu gihome ndetse n'abandi barimo `Sam Larry’.

Impamvu uru rubyiruko rusaba ko umuraperi `Naira Marley‘’ nyiri nzu itunganya umuzika ya Marlian Records atabwa muri yombi, ni uko uyu muhanzi Mohbad witabye Imana ariyo nzu yabarizwagamo kandi muri videwo yafashwe mbere y'uko apfa agaragara ari gutaka cyane ndetse avuga ko azize abo bakoranaga. Aha rero niho aba bose bahera basaba ubutabera.

Umuraperi Mohbad witabye Imana ku myaka 27

Umuraperi Mohbad akaba yaritabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023 ku myaka 27 y'amavuko yari afite. Uyu muhanzi akaba yaratangiye umuziki mu 2019, ariko akaba yaramaze gufata imitima ya benshi, ndetse abahanzi barimo Davido nabo bakaba basaba ubutabera bw'uyu muhanzi. Ni mu gihe Polisi ya Nigeria imaze guta muri yombi abantu 13 bakwekwaho urupfu rwe.