Niba koko ari perezida, kuki adakora ibitaramo? Alien Skin yongeye gukanda Bobi Wine ahababaza

Niba koko ari perezida, kuki adakora ibitaramo? Alien Skin yongeye gukanda Bobi Wine ahababaza

 Oct 23, 2023 - 18:34

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Alien Skin yongeye kwibasira bikomeye mukeba we Bobi Wine uhora avuga ko afite ubushobozi bwo kuyobora Uganda, mu gihe nta n'uburenganzira afite bwo gukorera igitaramo muri iki gihugu.

Mu kiganiro umuhanzi Alien Skin yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku Cyumweru, yongeye kwibasira bikomeye umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine, agaragaza ko ashidikanya ku bushobozi bwa Bobi Wine ku bijyanye no kuba yaba perezida,  ndetse no kuba atari gukora ibitaramo.

Alien Skin yongeye gushotora Bobi Wine

Alien Skin yibajije impamvu Bobi Wine uvuga ko ari Perezida wa Uganda, mu gihe atabasha no gutegura ibitaramo. 

Yagize ati: “Bobi Wine akomeje gusohora indirimbo, ariko umuziki ukorwa kugira ngo ukoreshwe mu bitaramo gukorerwa mu bitaramo, ntubike ku bubiko. Niba koko yiyumva nka Perezida wa Uganda, kuki avuga ko yabujijwe gukora ibitaramo? Byerekana ko akiri hasi hakaba undi Perezida uri hejuru ye.“

Abajijwe niba bishoboka ko bakorana na Bobi Wine, Alien Skin yahise akunja isura, bigaragara ko biri kure nk’izuba.

Bobi Wine na Alien Skin ntibavuga rumwe

 Biragaragara ko umubano wabo urimo agatotsi, kuko Alien Skin yagiye anenga kenshi Bobi Wine anagaragaza ko ashidikanya ku bushobozi bwe bwo kuyobora.