Ni iki cyatumye Marina asohora indirimbo nshya nyuma y'iminsi mike hasohotse iya Khalfan?

Ni iki cyatumye Marina asohora indirimbo nshya nyuma y'iminsi mike hasohotse iya Khalfan?

 May 28, 2025 - 07:59

Umuhanzikazi Marina yahishuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo gushora indirimbo nshya, bigatuma bamwe bamwikoma bavuga ko ari ugushaka kwitambika indi yari yahuriyemo na Khalfan na Jay-C yari imaze iminsi mike igiye hanze.

Mu kiganiro yagiranye na 'B&B Kigali FM', Marina yavuze ko gusohora indirimbo ya kabiri yise 'Ndarahira' nyuma y'iminsi umunani gusa bashyize hanze iyitwa 'We made it' ya Khalfan nta rwango cyangwa ubugome yabikoranye nk'uko benshi babimushinja.

Marina yavuze ko ibyo yabikoze agira ngo abone uko abinjyanira hamwe mu buryo bwo kuzamamaza zombi binyuze mu biganiro ari gukora mu bitangazamakuru bitandukanye, akabikorera icyarimwe bitamugoye.

Yavuze ko bitari kuba ari ibintu byiza kuba yazenguruka mu itangazamakuru yamamaza indirimbo ye na Khalfan na Jay-C, ngo nyuma y'igihe gito nawe yashyira hanze indi nshya agahita asubira mu itangazamakuru.

Mu minsi ishize nibwo Khalfan yashyize amashusho kuri Instagram ye, avuga ko Marina yamusuzuguye agashyira hanze indirimbo nshya nyamara hashize iminsi mike bashyize indi hanze.

Icyo gihe Marina nawe yaje kwandika ubutumwa avuga ko ubwenge bwa Khalfan butari ku murongo, ndetse ko niba yumva afite imbaraga yazaza bakarwana akamuvuna amaguru.

Icyakora muri iki kiganiro yagiranye na 'B&B Kigali FM', Marina yasabye imbabazi Khalfan ku bw'ayo magambo yamuvuzeho, avuga ko ari satani wamushutse.

Yakomeje avuga ko we na Khalfan ari inshuti magara, ko nta kintu na kimwe bapfa ndetse ko ubu ikibazo bamaze kugikemura.

Icyakora nubwo bimeze uko, abantu ntibigeze babifata nk'aho bagiranye ikibazo koko, ahubwo bamwe babifashe nko gushaka gutwikira izi ndirimbo zabo.

Marina yavuze impamvu yasohoye indirimbo ya kabiri nyuma y'igihe gito hagiye hanze iya Khalfan

Khalfan ntiyishimiye kuba Marina yarashyize hanze indirimbo nshya