Nelly yafunguwe nyuma y'amasaha make atawe muri yombi

Nelly yafunguwe nyuma y'amasaha make atawe muri yombi

 Aug 8, 2024 - 08:59

Nyuma y'amasaha make umuraperi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe Z'America, Nelly, atawe muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano afatanwe ibiyobyabwenge, yaje kurekurwa.

Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Maryland Heights wo muri Leta ya Missouri ho muri Leta Zunze Ubumwe Z'America zatangaje ko uyu muraperi yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa gatatu ahagana saa 4:45, ubwo yahagarikwaga na Polisi bamusaka bakamusangana ibinini bine by'ibiyobwabwenge mu modoka ye.

Mu gihe hari hakiri gukora igenzura ngo barebe niba nta bindi bintu atwaye mu modoka bitemewe, umwe mu bapolisi yaje kumusaba ko yabereka ubwishingizi bw'ikinyabiziga cye, basanga ntabwo afite.

Nelly yaje guhita atabwa muri yombi, ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ngo atange ubusobanuro ku bw'ibyo byaha akurikiranweho.

Nyuma y'igihe gito uyu muraperi yaje guhita arekurwa arataha, gusa ntihamenyekanye niba hari ibihano yahawe.

Si ubwa mbere Nelly afatanywe ibiyobyabwenge kuko no mu mwaka wa 2015 nabwo yatawe muri yombi nyuma y'uko bamusanganye ibiyobyabwenge cya Marijuana mu modoka yakoreshaga mu bitaramo yari amazemo iminsi.