Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi cyane ku izina rya Wizkid, yatangaje ko akunda byahebuje umuraperi ukiri muto Shallipopi n’indirimbo ze muri rusange.
Wizkid yatangaje ko akunda Shallipopi byo gupfa
Mu kwerekana urukundo akunda Shallipopi, Wizkid yavuze ko yakishimira no kubyina inkorora y’uyu muraperi ukirimo kuzamuka.
Abinyujije kuri Instagram ye, uyu muhanzi, mu masaha ashize ni bwo yatangaje ibi, anashyira hanze amazina y’abahanzi b’iwabo muri Nigeria akunda kurusha abandi.
Ibi kandi, byaje nyuma y’amasaha make atangaje ko yongereye ikiruhuko yafashe mu muziki, cyahindutse imyaka 6 aho kuba imyaka 4 nkuko yari yabitangaje mbere.
Uyu muhanzi kandi yatangaje bimwe mu bintu ashobora kuzaba akora mu kiruhuko cye, nko gukina filime zo kurasa cyangwa se z'urukundo.
Wizkid yatangaje ko agiye kumara imyaka itandatu adakora umuziki aho kuba ine
Wizkid yanasoje ashyira hanze urutonde rwe rw’abahanzi akunda muri Nigeria, barimo Rema, Odumodublvck, Asake na Bloddy Civilian anasobanura ko ari bo bahanzi bakomeye iwabo.
Icyakora, uru rutonde rwa Wizkid ntabwo rurimo kuvugwaho rumwe, cyane ko benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kwibaza ukuntu mu bahanzi batanu bakomeye haburamo Davido na Burna Boy.
