Umuvugabutumwa, witwa Oba Ewulomi, yahagurukije benshi by'umwibariko abanya-Nigeria, nyuma yo gutangaza ko afite ubushobozi bwo kuzura Ilerioluwa Oladimeji Aloba, wamenyekanye nka Mohbad, uherutse kwitaba Imana.
Hari umuvugabutumwa wemeje ko yazura Mohbad
Mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwibariko Facebook, Ewulomi ubwe yivugiye ko afite imbaraga zo kuzura uyu muhanzi uherutse kwitaba Imana mu buryo butavuzweho rumwe.
Uyu mugabo yagize ati:"Ndabasezeranya ko Mohbad yakongera akabaho. Mwabyizera cyangwa ntimubyizere, simbyitayeho.
Icyo nkeneye nuko mungeza ku mubiri we, ubundi data ushoborabyose, usubiriza mu muriro, mu mazi, mu muyaga no ku butaka, araza kuzura uyu muhungu."
Uyu mugabo ntabwo yigeze asobonura icyo azakora mu kuzura Mohbad.
Mohbad, yitabye Imana tariki 12 uku kwezi mu buryo n'ubu butarasobanuka, ashyingirwa ku munsi wakurikiyeho. Bitunguranye, ku wa Kane w'cyumweru gishize, polisi yataburuye ubiri we kugira ngo ukorerwe ibizamini, ariko ibisubizo ntibirasohoka.
