Al-Obeid yapfuye mu ntangiriro z’iki Cyumweru mu gitero cya Israel mu Majyepfo ya Gaza. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine rivuga ko yishwe ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero ku baturage bari bategereje ibyo kurya.
Israel yahakanye kurasa ku bantu bari bategereje imfashanyo, ariko yemera ko yarashe amasasu yo kuburira ku bari begereye abarwanyi ba Hamas. Ku wa Gatanu, UEFA yashyize ubutumwa bugufi bwo kumusezeraho, buvuga ko yari impano yahaga icyizere abana benshi no mu bihe bikomeye.
Mohamed Salah yasubije ubwo butumwa bwa UEFA abinyujije ku rukuta rwe X (yahoze ari Twitter) abaza ati “Mwatubwira uburyo yapfuye, aho byabereye n’impamvu?”
Salah ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bamaze igihe basaba amahoro no guhagarika kumena amaraso y’inzirakarengane ndetse no gutanga imfashanyo ishoboka ku baturage ba Gaza.
Al-Obeid yavukiye i Gaza, yatangiye gukina umupira w'amaguru akinira ikipe yo mu Karere ka Khadamat al-Shati, anakina muri Markaz Shabab Al-Am’ari na Gaza Sport. Akaba asize umugore n’abana batatu.
Suleiman al-Obeid uzwi nka “Pele" yishwe kuri uyu wa Gatanu mu bitero bya Israel
Mohamed Salah ni umwe mu bakinnyi bagaragaza byeruye ko adashyigikiye ibikorwa bya Israel kuri Gaza
