Hashize iminsi igera kuri irindwi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndarahira', ariko yakurikijwe inkuru nyinshi zavuzwe kuri Marina.
Mu mashusho y'iyo ndirimbo, iyo witegereje aho marina yari yamabaye imyenda y'umukara hari aho bagaragaje ibisa nk'inkovu ku mabere ye.
Ibi byatumye abantu bakata ako gace kagaragaza ibyo bisa nk'inkovu babijyana ku mbuga nkoranyambaga batangira kumuserereza ko yibagishije amabere, dore ko n'ubundi bivugwa ko yibagishije ikibuno nubwo we abitera utwatsi.
Mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire', Marina yamaganiye kure abavuga ko yibagishije amabere, avuga ko ibyo babonye ari "amaribori".
Tariki 06 Nzeri 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Marina arembeye muri Nigeria nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya bakamusangamo Malariya.
Icyo gihe Marina yari ageze muri Nigeria akubutse muri Ghana, aho yari yagiye mu bikorwa bya muzika.
Icyakora abantu bamwe na bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibigeze bamera ko arwaye Malariya, ahubwo bashimangiye ko yari yagiye kwibagisha dore ko ari ibintu byadutse cyane muri iyi minsi.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda akongera kugaragara mu ruhame, abamuciye iryera bahamije ko hari impinduka ku mubiri we by'umwihariko ku kibuno, gusa Marina nawe ntasiba kuvuga ko ari imiterere ye karemano.
Marina yavuze ko ibyo babonye atari inkovu zo kubagwa, ahubwo ni amaribori
Marina yongeye gushimangira ko atigeze yibagisha
Umva indirimbo nshya ya Marina
