Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports

Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports

 Aug 3, 2023 - 04:33

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugarura umunye-Congo Hertier Luvumbu Nzinga wayikiniye mu mwaka ushize w'imikino.

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze kugarura Hertier Nzinga Luvumbu uri mu bakinnyi bayifashije gutwara Igikombe cy'amahoro mu mwaka w'imikino ushize.

Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yari mu bakinnyi basoje amaseserano muri Murera, ariko aba-Rayon benshi bakaba batahwemaga gutekereza ko ari umukinnyi wabafasha mu gihe yaba yitabajwe.

Luvumbu wasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports azafasha abandi bakinnyi bashya barimo Madjariwa na Youssef Rharb nabo bashobora kuzifashishwa hagati mu kibuga muri iyi kipe izakina imikino ya CAF Confederation Cup.

Luvumbu yongeye gusinya muri Rayon Sports

Muri Mutarama 2023 nibwo Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports ayisinyira amasezerano y'amezi atandatu, ayifasha mu gice cya kabiri cya shampiyona ndetse no mu gikombe cy'amahoro iyi kipe yegukanye.

Uyu mugabo yagaragaye bwa mbere mu mwambaro wa Rayon Sports mu 2021 ubwo yayisinyiraga muri Mata uwo mwaka, n'ubwo nyuma y'amezi ane gusa yahise yerekeza mu ikipe ya Clube Deportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.