Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy yegukanye igihembo cya Broadcast Music Inc (BMI) gitangwa buri mwaka cyigahabwa indirimbo zanditse neza, abatunganya umuziki neza, ndetse n'izindi ngeri zinyuranye.
Ibi ni ibirori byabereye kuri The Savoy Hotel i London biyoborwa n'umuririmbyi Mike O’Neill akaba na Perezida wa BMI. Burna Boy na Fireboy DML bakaba begukanye igihembo cya ‘Most Performed Work of the Year', cyahawe indirimbo zirenga 20 z'abahanzi batandukanye.

Burna Boy na Fireboy DML bitwaye neza muri BMI Awards
Indirimbo "Last Last" ya Burna Boy ikaba ariyo yamuhesheje iki gihembo, mu gihe indirimbo "Peru" ya Fireboy DML yafatanyije n'umuhanzi wo mu Bwongereza Ed Sheeran ari yo yatumye ahabwa iki gihembo.
Ntabwo ari Burna Boy na Fireboy DML bo muri Nigeria begukanye iki bihembo gusa, kuko na Producer Richard Isong uzwi nka P2J nawe yegukanye igihembo cya 'Impact Award.’
Ni mu gihe umunyabigwi mu Bwongereza Gary Kemp nawe yegukanye 'Icon Award’, naho Umunyamerika Doja Cat n'indirimbo ye 'Woman' yegukana igihembo cy'indirimbo y'umwaka.
