Liliane Mbabazi ari mu nzira zo guterezwa cyamunara

Liliane Mbabazi ari mu nzira zo guterezwa cyamunara

 Mar 13, 2024 - 14:29

Iminsi Urukiko rwo muri Uganda rwahaye Liliane Mbabazi ngo abe yarangije kwishyura ideni afite, irabarirwa ku ntoki, ni mu gihe natishyura ibye bizagurishwa.

Umuhanzikazi Liliane Mbabazi wo mu gihugu cya Uganda, akomeje kujya mu mazi abira, nyuma y'uko Urukiko tariki ya 06 Werurwe 2024, rwategetse ko bitarenze iminsi 10 uhereye kuri iyo tariki aba yarangije kwishyura umwenda abereyemo nyiribyondo.

The Choice Live muri Nzeri 2023, yakoze inkuru ivuga uburyo Sitran wakodeshaga inzu Liliane Mbabazi yari yahamagaje abanyamtegeko kugira ngo batangire bige ku kibazo cye na Mbabazi wari umugezemo amezi 17 atamwishyira ubukode bw'inzu.

Liliane Mbabazi araswabwa kwishyura miliyoni 16 Ugx cyangwa se agaterezwa cyamunara 

Kuri ubu, muri miliyoni 26 z'amashiringi ya Uganda Mbabazi yari abereyemo nyirinzu, yamwishyuye miliyoni 10 muri Nzeri 2023, ariko birangira andi miliyoni 16 atayishyuye, bituma agezwa mu Rukiko.

Mbabazi ananiwe kwishyura miliyoni 16, Sitran yarenze mu Rukiko rw'i Makindye, rwanzura ko bamuhaye iminsi 10 uhereye ku wa 06 Werurwe 2024, yo kuba yishyuye ayo mafaranga, bitaba ibyo, hakagurishwa ibye ayo mafaranga akishyurwa nyiribyondo. 

Kugera ubwo twandikaga iyi nkuru, ibinyamakuru byo muri Uganda byandikaga ko Liliane Mbabazi atarishyura ayo mafaranga, mu gihe nyirantarengwa ari ku Gatandatu tariki ya ya 16 Werurwe 2024.

Liliane Mbabazi arashijwa kwambura nyirinzu