Ku wa Gatandatu ushize, tariki ya 23 Kanama 2025, ni bwo uyu mugore w’imyaka 28 ufite abana babiri, yagiye kuri Instagram ye asangiza abamukurikirana ifoto y’umutsima [cake] uriho na za buji ziri kwaka mu rwego rwo kuzirikana isabukuru ya Jesus Guerrero wahoze ari umwogoshi we wihariye mbere y’uko yitaba Imana mu mezi atandatu ashize.
Uyu mugore kandi yabimenyesheje abandi bahanzi b’ubwiza n’imideri bagenzi be arangije yandikaho amagambo agira ati: “Nta munsi ushira tutagutekerejeho. Isabukuru y’amavuko nziza [aho uri] mu ijuru. Uhora iteka ryose ukunzwe kandi ukumbuwe.”

Ubutumwa bwa Klyie Jenner kuri Jesus
Ubu butumwa bwe bwaje nyuma y’urupfu rw’uyu munyamideri rwatewe n’indwara zifitanye isano na SIDA nk’uko byatangajwe n’umuganga w’ibitaro County i Los Angeles wamufashe ibizamini.
Jesus yapfiriye i Los Angeles ku wa 22 Kanama 2025 nyuma y’agahe gato kari gashize ari gukoranira i Dubai na Jennifer Lopez mu guhanga inyogosho. Lopez na we yari sanzwe ari umukiriya w’icyamamare wa Jesus mu bijyanye no kumuhangira ubwoko butandukanye bw’inyogosho.
Yashyinguwe hashize ukwezi n’icyumweru ashyingurwa muri gakondo ye i Houston muri Leta ya Texas. Muri uwo muhango, Jenner na Lopez bari bitabiriye nk’uko TMZ yabitangaje iicyo gihe. Icyo gihe ndetse Jenner yiyemeje kwishyura amafaranga yose yakoreshejwe mu kiriyo agatanga n’ubundi bufasha ku muryango we.

