Umuraperi Travis Scott yahanaguweho ibirego bimwe na bimwe ku imfungwa rye ryo muri Kamena azira ubusinzi no no kwinjira ahantu hatemewe mu mujyi wa Miami, icyakora ngo ntabwo aragirwa umwere.
Umuraperi Travis Scott yacitse uru rubanza mu rukiko, kubera ko Abashinjacyaha ejo ku wa Kane bahagaritse iki kirego cyari kibangamiye uyu muraperi washinjwaga ubusinzi n’urugomo ku nkombe z’umucanga w Miami.
Ku ya 20 Kamena uyu mwaka, Travis yatawe muri yombi azira ubusinzi no kwinjira mu nzu itari iye i Miami.
TMZ itangaza ko n’ubwo ibirego byakuweho, azakomeza gusabwa kwitaba urukiko ku ya 10 Nzeri 2024 kuri icyo cyaha cya kabiri yakoze uwo munsi cyo kwinjira mu nzu itari iye i Miami atabanje kubiherwa uruhushya.
