Ku myaka 60 yatsindiye ikamba ry’ubwiza!

Ku myaka 60 yatsindiye ikamba ry’ubwiza!

 May 6, 2024 - 07:47

Alejandra Marisa Rodriguez, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ku Isi, wabashije kwegukana ikamba ry’ubwiza ku myaka 60 y’amavuko.

Rodriguez ukomoka mu gihugu cya Argentina wari umunyamakuru n’umunyamategeko, yabashije kwandika amateka yo kwegukana ikamba ryo kuba Nyampinga uhagarariye umujyi wa Buenos Aires muri  Argentina

Nyuma yo kwegukana iri kamba, Rodriguez yahise abona n’amahirwe yo kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’igihugu yo gushakamo umukobwa uzahagararira igihugu cya Argentina mu marushanwa ya miss Universe ateganyijwe muri Gicurasi 2024.

Uyu mugore yabonye aya mahirwe nyuma y’uko muri Nzeli 2023, havuguruwe amabwiriza agena imyaka ntarengwa ku mukobwa ushaka kwitabira irushanwa rya miss Universe, aho mbere umukobwa washaka kuyitabira yagombaga kuba ari hagati y’imyaka 18 na 28 y’amavuko. Nyuma baje kubyigaho banzura ko umukobwa wese ufite imyaka 18 kuzamura yajya yitabira.

Rodriguez yagaragaje ko yishimiye cyane kuba uwa mbere wegukanye iri kamba kuva amabwiriza yavugururwa, avuga ko abantu baba bagomba kureba igitsina gore muri rusange batibanze ku kuntu agaragara inyuma gusa.

Rodriguez yanditse amateka ku isi yo kwegukana ikamba ry'ubwiza ku myaka 60 y'amavuko