Kim Kardashian azagaragara arira mu kegerenyo kivuga kuri Kanye west

Kim Kardashian azagaragara arira mu kegerenyo kivuga kuri Kanye west

 Aug 16, 2025 - 13:11

Umunyamideri Kim Kardashian azagaragara asuka amarira mu kegerenyo kigiye gushyirwa ku mugaragaro kivuga ku buzima bwa Kanye west, uwahoze ari umugabo we, n'uburyo yahinduyemo amazina.

Byagaragajwe mu gace gato k'amashusho gafite iminota 2 n'amasegonda 27 kashyizwe ku rubuga rwa YouTube ku wa 3 ushize kagaragaza Kim aririra cyane mu rugo iwe ubwo yari akibana na Kanye West.

Ati: "Ntabwo uko umeze ubu ari ko wari umeze mu myaka mike ishize."

Mu ntangiriro z'aka gace, West yemera ko yahindutse koko ngo nko mu mezi 5 yari atambutse. Ariko avuga ko byari ngombwa ndetse ko iyo bitaba byari kuruta akaba umupfu.

Ye avuga ko yahindutse nyuma yo guhura n'umuganga w'indwara zo mu mutwe akabimufashamo.

Aka gace k'aya mashusho kari kagamije kwamamaza iki kegerenyo gikomeje kuvugisha benshi bashako kuzareba uko byabaga byifashe mu rugo rw'ibi byamamare rurangiranwa ku Isi byombi.

Iki kegerenyo kizaba kibanda kandi ku buzima bwa Kanye West n'uburyo yahinduye iri zina akitwa Ye. Kizanagaragaza uyu muraperi Ye akibana n'uyu munyamideri Kim ndetse n'abana babo bakiri bato uko byabaga byifashe mu rugo ndetse n'iyo babaga batembereye cyangwa se basohotse.

Aba bombi bashyingirwanywe mu mwaka wa 2014 batandukana muri 2022. Bari bamaze kubyarana abana bane ari bo: North, Saint, Chicago na Psalm.

Ye n'umuryango we mu kegerenyo kizajya hanze vuba.

Kizaba kandi kinarimo ubuzima bw'urushako/urukundo rwa Ye n'umugore mushya we, Bianca Censori, nyuma yo gutandukana na Kim.

Ni ikegeranyo kizashyirwa ku mugaragaro ku itariki 15 z'ukwezi gutaha kwa Nzeri 2025 kikazaba kitwa "In whose name?". Kizaba kandi kibazwe mu burebure bw'iminsi 15. Buri munsi muri yo uzajya uba igizwe n'isaha gusa. Byatangajwe kandi ko kuri iyo minsi 15 haziyongeraho andi masaha arenga ibihumbi bitatu yafatiwemo amashusho mu bihe bitandukanye.