Khalifan yifashishije urugero rwa Riderman na Bull Dogg anenga abakomeje amatiku

Khalifan yifashishije urugero rwa Riderman na Bull Dogg anenga abakomeje amatiku

 Aug 7, 2024 - 07:49

Umuraperi Khalifan Govinda yanenze bikomeye abakomeje kuzamura amatiku ku mbuga nkoranyambaga bavuga indirimbo imwe gusa, nyamara hari ibindi hakagombye kuvugaho birimo n'igitaramo cyo kumurika album ya Riderman na Bull Dogg bise 'Icyumba cy'amategeko', a avuga ko igihe kigeze ngo ibyananiranye Hip Hop ibyikorere.

Kuva ku munsi w'ejo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe impaka z'urudaca zigaruka ku ndirimbo Sikosa ya Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element, aho byavugwaga ko indirimbo yakahombye gusohoka tariki 2 Kanama 2024, ariko hakazamo ikibazo cy'uko sosiyete ya 1:55 AM Element abarizwamo ngo yanze ko isohoka.

Byavugwaga ko Element ajya gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi atigeze amenyesha ubuyobozi bwa 1:55 AM nk'ahantu bafitanye amasezerano y'imikoranire.

Bivugwa ko Element yavuye mu Rwanda avuga ko agiye muri Kenya mu kirihuko ndetse bamukatishiriza itike y'indege, gusa nyuma Element yahise yerekeza muri Tanzania aho yari asanzeyo Kevin Kade na The Ben ngo bafate amashusho yayo.

Amakuru avuga ko ari ibintu ubuyobozi bwa 1:55 AM butishimiye ndetse bavuga ko idashobora gusohoka kuko Element yayigiyemo atabamenyesheje kandi ari umukozi wabo ufite n'amasezerano, bamusaba ko yayivamo cyangwa akabishyura amafaranga.

Bivugwa ko Element yahawe amafaranga menshi kugira ngo agire uruhare muri iyi ndirimbo, abona adashobora kuyitesha ahitamo kujya gukora iyi ndirimbo rwihishwa.

Ni mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko banze ko indirimbo isohoka kuko Element yayihuriyemo na The Ben nyamara ubusanzwe adacana uwaka na Coach Gael.

Ubwo ibi byavugwagaho cyane ku munsi w'ejo, ibyamamare bitandukanye birimo Alex Muyoboke, Ancle Austin n'abandi batandukanye bagaragaje ko aya makimbirane adakwiye mu ruganda rw'umuziki Nyarwanda.

Gusa biza gutizwa imbaraga n'amagambo The Ben yanyujije kuri Instagram ye benshi bavuze ko yari yarakaye, aho yagize ati "Nicyo gihe ngo turokore uru ruganda, ibyabaye birahagije."

Kuri ubu umuraperi Khalifan nawe yunze mu ryabo agaragaza ko bidakwiye ko abantu bakomeza gukuririza amatiku bavuga ku ndirimbo imwe gusa nyamara hari byinshi byakagombye kuba bivugwaho birimo n'igitaramo cya Riderman na Bull Dogg.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati "Muvugishije ukuri murabona uruganda rw'umuziki wacu rurimo neza? Kuki tudashyigikira abaduha urugero rwiza rw'ubufatanye nka Riderman na Kemozera? Bafite album launch twakavuzeho none inkuru ziri imihanda ni amatiku hirya no hino. Nicyo gihe ngo ibyananiranye Rap ibyikorere, ibyabaye birahagije."