Kanye West yongeye kubwiza ukuri abamushinja guhoza umugore ku mubuga nkoranyambaga

Kanye West yongeye kubwiza ukuri abamushinja guhoza umugore ku mubuga nkoranyambaga

 Feb 13, 2024 - 13:19

Nyuma yo kubona ubutumwa bwinshi bw'abakunzi be bamubwira ko ibintu akora byo guhoza umugore we Bianca Censori ku mbuga nkoranyambaga babona atari byiza, Kanye West yanze kuripfana arabasubiza.

Umuraperi Kanye West yongeye kwihanuza abantu bamurembeje bamubwira ko akabya gushyira umugore we Bianca Censori ku mbuga nkoranyambaga.

Kanye West yongeye kwiyama abamusshyira ku nkeke kubera ko yashyize umugore we ku mbuga nkoranyambaga 

Kanye West yasubije abo bantu avuga ko we akora ikintu kimunyuze, adakora ikinyuze abandi. Yagize ati:”Njye nkora ibinyuze umutima wanjye binezaza, ntabwo nshishikajwe no gukora ibinejeje rubanda!”

Kanye West akunze guterwa amabuye kenshi ku mbuga nkoranyambaga, ashinjwa guhoza umugore kuri izi mbuga, by’umwihariko asa n’uwambaye ubusa, gusa akenshi nk'uku n'ubu yabigenje, akunze kuvunira ibiti mu matwi akaniyama abinjira mu mubano we n'umugore we.

Kanye West akunze gushinjwa guhoza umugore ku mubuga nkoranyambaga, by'umwihariko yambaye ubusa