Kanye West yongeye guhabwa ikaze kuri Twitter

Kanye West yongeye guhabwa ikaze kuri Twitter

 Jul 31, 2023 - 12:40

Nyuma y'amezi umunani umuraperi Kanye abujijwe kongera gukoresha urubuga rwa Twitter, uru rubuga rwongeye kumuha ikaze.

Twitter yngeye kwemerera konti ya Kanye West gukora, nyuma  y'amezi umunani ibujijwe kohereza ubutumwa butiza umurindi urugomo.

Ntabwo bwari ubwa mbere imbuga nkoranyambaga zimufatira ibyemezo, kuko mu bihe byashize, umwirondoro we(profile) wavanyweho nyuma yo gushyiraho ifoto isa nkaho yibasira umukinnyi wa firime w'umunya-Israel.

Kanye West yagaruwe kuri Twitter

Elon Musk, nyiri urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, mbere yari yarasobanuye impamvu y'ihagarikwa rye, avuga ko West yarenze ku mategeko yo kurwanya ihohoterwa.

Nubwo konte ye yagaruwe, uyu muraperi ntarayikoresha, mu gihe abayoboke be basaga miliyoni 31.6 bafite amatsiko yo kumenya uko aza kugaruka.

Icyemezo cyo guhagarika konti ya Kanye West cyatewe n'amateka ye yo gutanga ibitekerezo by'ivanguramoko by'umwihariko ku Bayahudi, byanatumye abamukurikira bagabanuka, ndetse bikamuviramo igihombo gikomeye. cy'amafaranga.

Kanye West yari amaze amezi umunani atemerewe gukoresha urubuga rwa Twitter

Ibirango(brands) byinshi by'imyenda ndetse byahagaritse ubufatanye n'uyu muhanzi kubera ibitekerezo bye bitavugwaho rumwe.

Si we gusa wahuye n'ikibazo nk'iki, kuko abandi bantu b'ibyamamare, barimo na  Donald Trump, bahuye n’ihagarikwa rya konti. Icyakora, uyu wahoze ari perezida wa Amerika, we ntabwo yongeye gukoresha Twitter.