Kanye West yavuze ko ibiri kuba kuri P.Diddy ari ingaruka zo kuba muri Illuminati

Kanye West yavuze ko ibiri kuba kuri P.Diddy ari ingaruka zo kuba muri Illuminati

 Sep 24, 2024 - 18:00

Umuraperi Kanye West (Ye) utajya uripfana, yagaragaje ko ibiri kuba kuri P.Diddy ari igihembo cyo kwinjira mu itsinda ry'umwijama rya Illuminati, ndetse agashyira no mu majwi abarimo Beyoncé na Jay-Z ko aribo batahiwe.

Umuraperi w'umunyamerika Kanye West yongeye kurikoroza bitewe n'amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ibiri kuba kuri P.Diddy ari ingaruka zo kuba mu muryango wa Illuminati.

Muri ayo mashusho Kanye West avuga ko we yanze kujya muri Illuminati hanyuma babura icyo bamukoraho bakamutwarira amasezerano yari afitanye na Adidas ndetse na Forbes imwanga igahita ikwirakwiza amakuru y'uko yabaye umukeneye.

Mu 2022, nibwo Kanye West yambuwe amasezerano yari afitanye na Adidas yo kubamamariza kubera kwishora mu bikorwa by'urwango ku Bayahudi (Antisemitism), nubwo yabigeretse kuri Illuminati.

Kanye West muri ayo mashusho kandi avuga ko abarimo Jay Z, Beyonce na Dr Dre ari abambari ba Illuminati ndetse mu gihe cya vuba n'abo bazabona ingaruka zo kuba muri uyu muryango.

Aya mashusho yashyizwe hanze na The Shade room, Kanye West agira ati "Inyiturano yabo ntabwo ari nziza. Barabanza bakaguha imbaraga kugira ngo bazabashe kugukoresha. iyo batabashije kugukoresha rero bakwambura buri kimwe cyose baguhaye."

"Illuminati imfitiye umujinya cyane kubera ko nanze kuba igikoresho cyabo ngo bankoreshe. bashobora gukoresha P.Diddy, Jay Z, Beyonce ariko uwo si nge. Barashaka ko mba Kanye West kandi ngewe ndi Ye. Umuntu wenyine ushobora kungenzura no kunkoresh ni Imana gusa."

Kanye West yanahishuye ko nyina atakiri ku Isi kubera ko bamutanzemo igitambo ndetse agahishura na bamwe mu byamamare byagiye bitanga abo mu miryango yabo kugira ngo bajye muri uyu muryango.

Ati "Mama ntabwo ahari kubera bamutanzemo igitambo, Michael Jordan yatanzemo igitambo papa we, Dr Dre yatanze umuhungu we. Iyo uri muri Hollywod, uba ugomba gutanga ibitambo byinshi kugira ngo uhabwe imbaraga n'amafaranga hanyuma nawe ukaba igikoresho cyabo."

Ku wa 16 Nzeri 2024, nibwo P Didy yatawe muri yombi afungirwa i New York ashinjwa ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba yaraje gutanga miliyoni 50$ ngo aburane ari hanze ariko urukiko rukabitera utwatsi.