Umuyobozi wa Adidas, Bjørn Gulden, yagiye ku ruhande rwa Kanye West, ashimagiza ubuhanga bwe, ndetse yemeza ko we atabona uyu muraperi ari umuntu mubi nkuko benshi babitekereza. Uyu mugabo yavuze aya magambo, mu gihe Adidas yari yatandukanye na Kanye West mu mwaka ushize, kubera amagambo atari meza yavuze ku Bayahudi.
Kanye West yatandukanye na Adidas mu mwaka ushize
Ibi Gulden yabivugiye mu kiganiro aherutse kigirana n'itangazamakuru, aho yavuze ko yemera cyane ubuhanga bwa West, haba mu muziki cyangwa ubuzima bwo ku mihanda, akomoza ku myambaro ya Yeezy ari na yo bafatanyaga mbere yo gutandukana.
Icyakora, Gulden yavuze ko amagambo Kanye West yavuze yakiriwe nabi, ari na byo byatumye basesa amasezerano, nubwo we yizera ko yabivuze atagamije kugira uwo ababaza.
Ikirango(Brand) cya Yeezy, ni cyo yari yashoye muri Adidas
Nubwo Gulden yabaye umuyobozi(CEO) wa Adidas yaramaze gutandukana na Kanye West, ntiyahwemye kugaragaza ko akunda Yeezy yahanzwe na Kanye West.
