Jose Chameleone yatangiye guhabuka urugamba rwe na Bebe Cool

Jose Chameleone yatangiye guhabuka urugamba rwe na Bebe Cool

 Sep 29, 2023 - 17:35

Mu gihe hategerejwe kumenyekana umunsi nyirizina Jose Chameleone na Bebe Cool bazahurira ku rubyiniro bakemezanya, Chameleone yatangaje ko nubwo bose bakomeye ariko ngo Bebe Cool ntabwo ari agafu k'imvugwa rimwe.

Nyuma y'ihangana ryarambye hagati y'abahanzikazi Sheebah Karungi na Cindy Sanyu muri Uganda ariko ibyabo bikarangirira kuri Kololo Independence Grounds ku wa 15 Nzeri 2023, kuri ubu hagezweho ihangana hagati y'abanyabigwi mu muziki w'iki gihugu Jose Chameleone na Bebe Cool, aho magingo aya umuriro watangiye kwaka hagati yabo basenyana mu itangazamakuru.

Uru rugamba rwo mu muziki hagati y'aba bombi, rukaba rwaratangijwe n'umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda Thomas Tayebwa, aho yavuze ko yifuzaga ko aba bombi bahurira ku rubyiniro. Ku ikubitiro, Bebe Cool niwe wari wabanje kuvuga ko yiteguye neza guhangana na mugenzi we, ariko kuri iyi nshuro Jose Chameleone nawe yaje mu itangazamakuru kugira icyo abivugaho.

Umuririmbyi wa "Badilisha" ubwo yari kuri Televisiyo "NBS After 5," akaba yavuze ko abazaba bashinzwe gutanga amanota bitabazabagora kuko ngo n'ubundi buri wese azajya mu rugo azi ukuri yabonye uwatsinze. Ati " Buri wese azajya mu rugo azi ukuri, nta mpamvu yo gutegereza ibyo abatanga amanota bazagaragaza."

Jose Chameleone aravuga ko Bebe Cool ari inshuti ye ariko bitazababuza guhangana

Akaba yongeye ho ko nubwo we na Cool basanzwe ari inshuti, ariko ngo ntabwo bizababuza guhangana, ngo kuko ni byiza ku iterambere rya muzika. Ati " Ni mu buryo bwo gushimisha Abagande, ariko ni hahandi nge nawe tugomba kubirangiza, kuko abantu bari bamaze igihe babitegereje." Icyakora nubwo yavuze ko abantu bazataha bazi uwatsinze, ariko yavuze ko yubaha Bebe Cool ngo kubera afite uburambe mu muziki."

Jose Chameleone mu magambo ye ati " Ntabwo yoroshye, kuko afite uburambe muri uyu muziki. Aka kanya dutegereje abagomba gutegura iki gitaramo." Tubibutse ko mu minsi yashize ubwo Depite Tayebwa yandikaga kuri X ko ashaka urugamba hagati ya Chameleone na Cool, Balaam Barugahara usanzwe ategura ibitaramo, yari yavuze ko imyiteguro y'igitaramo iri mu nzira.